Andy BUMUNTU – IGITEGO Lyrics

IGITEGO Lyrics – Andy BUMUNTU

Nuko iravuga iti
“ Umuntu ntakabe wenyine , reka muremere umufasha umukwiriye”
Ukwezi kwakaga inzora
Maze utunguka umwenyura
Amajwi yose numvaga muri njye araceceka numva iryawe gusa

Usetse mbona imikororombya
Ngenda ngutekereza ndenga aho ntaha
Ubu ubwo uri uwanjye ma , ni IGITEGO

Ndagukunda
Ntacyabihindura
Ndagukunda
Jya uhora ubyibuka
Ndagahora nicura nkakubona iruhande rwanjye

Hari abo njya mbona rutangira rwaka
Igicu cyahinduka ntibacane uwaka
Oya ntazibana zidakomanya amahembe
Izo ntambara njye nawe tuzazitsinda

Wanyakiriye uko naje
Maze ukesha umutima wanjye
Niba kubaho ari rimwe
Iryo rimwe rirampagije
Mu gihe ndibanamo nawe

Kuguhoza mubinezaneza ni indahiro narahiriye Rurema
Ngutere imitoma ngutake, buke ngutaramire ma
Nzagutanya n’irungu
Shira irungu ndi uwawe

Ndagukunda
Ntacyabihindura
Ndagukunda
Jya uhora ubyibuka
Ndagahora nicura nkakubona iruhande rwanjye

Ndagukunda
Ntacyabihindura
Ndagukunda
Jya uhora ubyibuka
Ndagahora nicura (*3)
nkakubona iruhande rwanjye

YouTube video